Visi perezida wa Zimbabwe w'imyaka 71 yeguye acyekwaho ubusambanyi

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-20 03:02:16 Politiki

Kembo Mohadi w'imyaka 71 wari visi perezida mu gihugu cya Zimbabwe yeguye kuri iyi mirimo. Nkuko ikinyamakuru reuters cyabyanditse; cyavuze ko uyu musaza yeguye kuri iyi mirimo kugira ngo arengere izina rye kubera ibyo ashinjwa by'ubusambanyi.

Ikinyamakuru cyandikirwa hariya mu gihugu cya Zimbabwe ZimLive mu cyumweru gishize cyatangaje ko uyu musaza akurikiranyweho gusambana n'abagore mubo ayobora.



Related Post