U Rwanda rwakiriye inkingo za #COVID19 za mbere

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-20 12:27:52 Politiki

Kigali, 3 Werurwe 2021 — Uyu munsi u Rwanda rwakiriye inkingo za COVID-19 binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bugamije kugeza inkingo za COVID-19 mu bihugu byose buzwi nka COVAX. Inkingo zakiriwe bwa mbere ni 240,000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca-Oxford zageze i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, hakaba kandi haza kwakirwa izindi zigera ku 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer zigera mu gihugu ku mugoroba nazo zakirwa binyuze mu bufatanye bwa COVAX.


Pfizer na Astra Zeneca ni ubwoko bw’inkingo za COVID-19 zisaba ko abazihabwa bazifata inshuro ebyiri, bityo inkingo zose hamwe zakirwa uyu munsi zikazakoreshwa hakingirwa abantu 171,480 bari mu byiciro by’abafite ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID-19 kurusha abandi. Ni ukuvuga abakozi bo kwa muganga, abafite imyaka 65 no hejuru yayo, abafite uburwayi karande n’abandi bakora imirimo yo guhangana na COVID-19 umunsi ku wundi. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije Yagize ati: “Twishimiye kwakira inkingo za AstraZeneca na Pfizer binyuze muri COVAX kandi twishimiye ubufatanye n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye, GAVI, abaterankunga banyuranye ndetse n’abakora inkingo bwatumye igikorwa cy’uyu munsi gishoboka. Tuzahita dutangira gahunda y’ikingira mu gihugu cyose izahera ku matsinda y’abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi. Dufite intego yo gukingira 30% by’abaturage bose mbere y’uko uyu mwaka urangira, tukazaba kandi twakingiye 60% by’Abanyarwanda bose mu mwaka utaha wa 2022”.

Dr Kasonde Mwinga, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS yagize ati: “U Rwanda ntirwahewemye kugaragaza imbaraga n’ubushishozi mu rugamba rwo guhangana no kurandura icyorezo cya COVID-19 no kurinda ubuzima bw’abarutuye. Kwakira izi nkingo binyuze muri COVAX, uyu munsi biragaragaza ubufatanye bw’abatuye isi yose mu gutuma inkingo za COVID-19 zigera kuri bose”. Juliana Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC bateguye gahunda nziza y’uko mu ntangiriro hakingirwa abafata iya mbere mu guhangana n’iki cyorezo n’abafite ibyago byo kuzahazwa nacyo kurusha abandi. Tunejejwe n’uko abana, abagore ndetse n’abagabo mu gihugu cyose ubu bafite icyizere cy’uko u Rwanda ruteye intambwe y’ingenzi mu kurandura iki cyago cyibasiye amahanga yose.” Inkingo zakiriwe zihita zigezwa mu bubiko bwujuje ibisabwa bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC.


Ku wa kane tariki 4 Werurwe zikaba zizagezwa mu bitaro by’uturere n’Ibigo nderabuzima bigera kuri 508 hirya no hino mu gihugu. Igikorwa cyo gukingira giteganyijwe gutangira ku wa gatanu tariki 5 Werurwe kikabera mu bitaro by’uturere ndetse no mu bigo nderabuzima. Abazahabwa inkingo ku ikubitiro bakazajya babimenyeshwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubegereye.

Minisitiri Ngamije Minister Ngamije yibukije ko abazahabwa inkingo bakwiye kuzirikana gukomeza gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19, bambara neza agapfukamunwa, basiga intera hagati yabo n’abandi birinda kujya cyangwa gutinda ahateraniye abantu benshi kandi hafunganye kandi bakaraba intoki. Minisiteri y’Ubuzima kandi yibukije ko hazakomeza kubaho ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo imiryango mpuzamahanga ndetse na Leta z’ibindi bihugu kugirango haboneke izindi nkingo kugira ngo n’ibindi byiciro by’abaturarwanda bishobore guhabwa urukingo. 


Andi makuru y’ingenzi: Ibyiciro by’ingenzi by’abazahabwa urukingo mu ntangiriro birimo:

• Abakozi bo kwa muganga cyane cyane abakurikirana abarwayi ba COVID-19 mu mavuriro atandukanye n’abandi bantu bafata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo;

• Abantu bafite imyaka 65 no hejuru yayo

• Abafite uburwayi bwa karande cyane cyane Diyabete, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi

• Abafite ubumuga

Related Post