Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa rigiye gusinyana amasezerano n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye Bralirwa rugatera inkunga shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru mu gihe cy'imyaka 4 yose.
Biravugwa ko uru ruganda rutanga agera kuri milinoni 640 mu gihe kingana n'imyaka 4. Muri uyu mwaka wa mbere, Bralirwa ishobora kuzatanga miliyoni zigera kuri 180 Frw, ukurikiyeho igatanga miliyoni 160 Frw.
Ibi bivuze ko iyi shampiyona izahita yitwa Primus National Football League.