Bite by'akanyenyeri muri Rayon Sports bigeze hehe?

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-19 13:31:08 Sports

Ikipe ya Rayon Sports imaze ibyumweru bigera kuri 3 itangije uburyo bw'akanyenyeri mu rwego rwo gufasha iyi kipe kubona ubushobozi bujyanye n'amafranga azajya ayifasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe harimo no guhemba abakozi bayo.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM-Umwezi; Visi Perezida wa mbere wayo Kayisire Jacques yavuze ko bishimira aho bigeze mu gihe gitoya batangiye iyi gahunda. Yavuze ko kugera ubu abamaze gukora iyi gahunda bagera ku bihumbi 18.

Kayisire avuga ko aba bamaze kuyikora ari abakoresha undi murongo utari Airtel mu gihe bitari byagakunze ariko ubu aba Airtel ngo baratangira kuyikoresha cyane cyane ko ari nabo benshi.

Ntabwo yatangaje amafranga amaze kubonekamo.

Kayisire Jacques visi perezida wa Rayon Sports

Related Post