Perezida Dr.John Pombe Magufuli wa Tanzania yitabye Imana

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-18 21:22:28 Politiki

John Pombe Magufuli wari Perezida w’Igihugu cya Tanzania, ku myaka 61 y’amavuko yitabye Imana  azize indwara y’umutima.

Ni mu gihe byari bimaze igihe amakuru agenda avugwa anandikwa mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko yari arwariye mu gihugu cya Kenya havugwa ko arwaye icyorezo cya Covid19. Visi Perezida w'iki gihugu Samia Hassan Suluhu niwe watangaje ko Bwana Magufuli yazize umutima.

Samia Hassan Suluhu niwe wahise ugirwa perezida akaba ari n'umugore wa mbere uyoboye iki gihugu mu mateka yacyo.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Dr. John Pombe Magufuli

Related Post