Irushanwa rya "Super League" ryanzwe i burayi rishobora kwemerwa muri Africa

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-19 13:34:51 Sports

Irushanwa rya "Super League" ni irushanwa ryari ryashyizweho n'abaherwe bari bahurije hamwe amakipe akomeye i burayi maze bakazajya bakina irushanwa ryabo ryajya ribahuza bo ubwabo hakiyongeraho ibihembo birimo akavagari k'amafaranga harimo no kuba umunyamuryango wayo wese yari kuzajya abobona agatubutse.

Iri rushanwa ryakozwe mu nkokora n'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane w'uburayi bubwira amakipe yose yagiye muri Super League ko bakavuyemo vuba na bwangu ko kandi utazakurikiza izi nama azanahanwa. Amakipe ubwayo anagendeye cyane ku gitutu cy'abafana bayo bagiye bagaragaza ko batabyishimiye. Iri rushanwa ryaje gukorwa mu nkokora nubwo kugeza na nubu ikipe ya Real Madrid na Barcelona zo zitaratangaza ko zavuyemo. Arsenal, Chelsea, Liverpool, Manchester City, Manchester United,Tottenham, AC Milan, Inter Milan ,and Juventus, Atletico Madrid, Barcelona na Real Madrid niyo makipe ku ikubitiro yari yemeje uyu mushinga kuwujyamo.

"Super League" ishobora kwemerwa ku mugabane wa Africa

Nk'uko ikinyamakuru Goal tunakesha iyi nkuru cyanditse; cyavuze ko Binyuze muri Perezida wa FIFA Gianni Infantino ndetse na Perezida wa CAF Motsepe baba baremeranyije ishyirwaho ry'iri rushanwa rishya ryanzwe i burayi ariko ko muri Africa rishoboka.

Super league muri Africa ryagirwa n'amakipe 20

Iri rushanwa harateganywa ko ryaba rigizwe n'amakipe 20 ya Africa nubwo nta zina na rimwe ry'ikipe ryatangajwe ryaba riri muri iri rushanwa. Niba amakipe azandika abisaba; niba amakipe azatoranwa nta kiratangazwa. Q: Ese biramutse byemejwe hari ikipe mu Rwanda yakwisangamo?? Iki ni ikibazo cy'umwanditsi w'iyi nkuru Richard Nshimiyimana.

Agafaranga ko kaba gatubutse

Mu nkuru ya Goal; yavuze ko Infantino avuga ko hazaba harimo amafranga agera kuri US $3-billion mu gihe cy'imyaka 5. Amakipe ni 20 ariko hashobora kwiyongeraho ayazamutse muri Play-Offs mu turere twa Africa.


Perezida wa CAF Patrice Motsepe na Gianni Infantino wa FIFA mu nzira yo gushyiraho "CAF Super League"

Related Post