Musanze yihagazeho imbere ya Rayon Sports, As Kigali iyatakaza yose

Samir Sylvestre Nsanzimana 2024-04-25 10:04:10 Sports

Mu mikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru 2021-22, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, AS Kigali yatunguwe na Rutsiro itakaza amanota atatu, Rayon Sports yo icyura rimwe, mu gihe Marine FC yatsinze Derby y' i Rubavu.

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15, Mutarama 2022, Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje, aho yasubukuye ku munsi wa 12, nyuma y'iminsi 15 yari imaze ihagaritswe na Minisiteri ya Siporo


Mu mukino wabaye mbere y'indi, ugatangira i Saa sita n'igice z'amanywa (12:30), AS Kigali yatsindiwe mu rugo ibitego bibiri kuri kimwe, ikomeza kwerekana ko ititeguye kurwanira igikombe uyu mwaka.


Rutsiro yabonye igitego cyo mu gice cya mbere cyinjijwe na Nkubito Amza, mu gihe Shabani Hussein yatsindiye AS Kigali igitego rukumbi hagati mu gice cya kabiri, mbere y'uko Watanga Jules yaboneye Rutsiro FC igitego cy'intsinzi ku munota wa 82'


Mu mikino 9 yose As Kigali iheruka gukina muri Shampiyona ntanumwe yasoje itinjijwe igitego, byumvikanisha imbaraga nkeya z'ubwugarizi bwayo.


Mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda n'igice (15:30'), Rayon Sports yaguye miswi na Musanze FC, mu mukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi.


Ku rundi ruhande, Marines FC yabashije gutsinda 'Derby' y' i Rubavu yatangiye i Saa Cyenda zuzuye (15:00) kuri stade Umuganda, aho igitego rukumbi cyatsinzwe na Mugiraneza Froduard ku munota wa 35' ari cyo cyatandukanije impande zombi.


Marines FC y'umutoza Rwasamanzi Yves yari yaje mu mukino idafite abakinnyi batatu batari bemerewe gukina uyu munsi kubera amakarita ari bo; Ntakirutimana Theotime ukina mu kibuga hagati, Hirwa Jean De Dieu ukina mu mutima w'ubwugarizi na Hakizimana Felicien ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso.


i Rusizi, Espoir FC yananiwe gutsindira ku kibuga cyayo, aho yanganyije na Etoile de l'est y'ingoma Ubusa ku busa.


Gahunda y’imikino y’umunsi wa 12 wa Shampiyona




Ku wa Gatandatu tariki 15/01/2022


FT Etincelles FC 0-1 Marine FC (Stade Umuganda) 


FT AS Kigali 1-2 Rutsiro FC (Stade ya Kigali


FT Rayon Sports FC 0-0 Musanze FC (Stade ya Kigali)


FT Espoir FC 0-0 Etoile de l’Est FC (Stade Rusizi)


Ku Cyumweru tariki 16/01/2022


12:00' Gorilla FC vs Bugesera FC (Stade ya Kigali)


15:00' Kiyovu SC vs APR FC ,(Stade ya Kigali)


Ku wa Mbere tariki 17/01/2022


15:00' Gasogi United vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)


15:00' Mukura VS&L vs Police FC (Stade Huye



Urutonde rw'abafite ibitego byinshi:  

SHABANI Hussein (AS Kigali) 07

BIGIRIMANA Abedi (Kiyovu SC) 05

OCEN Ben (Musanze FC) 05

ONANA Willy Léandre (Rayon Sports) 05

HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC) 04

HASSAN Djibrine (Gasogi United) 04

LAWAL Abubakar ( AS Kigali) 4

MUGUNGA Yves (APR FC) 04

MUHOZI Fred (Espoir FC) 04

NIYIBIZI Ramadhan ( AS Kigali) 04


Kugeza ubu, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 24 mu mikino 11, aho ikurikiwe na APR FC ifite amanota 23 mu mikino 9 kuko ifite ibirarane bibiri.


Imyanya ibiri ya nyuma ku rutonde ifitwe na Etincelles FC imaze gusarura amanota umunani (8) na Gorilla FC iri ku mwanya wa nyuma n'amanota arindwi (7).

Related Post