Mvuyekure Juvenal yatorewe ijana ku ijana kuyobora Kiyovu Sports

Admin 2021-04-23 04:40:13 Sport

Kuri iki Cyumweru cya tariki 27 Nzeri 2020 abanyamuryango ba Kiyovu SC bazindukiye mu matora na kimwe mu byari ingenzi mu nama y’inteko rusange yateraniye kuri sitade ya Kigali. Mu gutora komite nyobozi izayobora iyi kipe mu myaka itatu iri imbere, Mvukiyehe Juvenal yatsinze amatora ijana ku ijana n’amajwi 84 angana n’abanyamuryango 84 bari bitabiriye amatora.

Mvukiyehe Juvenal yabaye perezida wa Kiyovu SC bimworoheye kuko abo bari bahanganye babyutse kuri iki Cyumweru bakuramo ubwiyamamaze bwabo bityo uyu mugabo uvuga ko agiye guhindura isura ya Kiyovu asigara ari umukandida rukumbi.


Mvuyekure Perezida mushya wa Kiyovu Sports (Photo: Hardy)

Muri rusange abanyamuryango bari bemewe kwitabira amatora bari 135 ariko 84 nibo babashije kuboneka bityo bose bahamya ko bagomba guha amajwi Mvukiyehe nk’umugabo wabaguriye imodoka, abakinnyi ndetse akababwira ko hari imishinga ikomeje agiye kuzana muri iyi kipe ikaba ikipe icuruza inahatana mu rugamba rw’ibikombe nk’uko yongeye kubishimangira amaze gutorwa.
"Muri uyu mwaka ndashaka ko dushyira imbaraga mu gutwara igikombe, ni umwe mu mushinga nazanye kuko Kiyovu Sport imaze igihe tudatwara igikombe. Ni umushinga maze imyaka itatu ntegura, nafatanyije n’umutoza Karekezi Olivier nazanye, twawutangiye tukiri i Burayi, ngira ngo ibimenyetso mwarabibonye twaguze abakinnyi beza mu gihugu no mu karere." Mvukiyehe


Imbaraga z’umushinga wa Mvukiyehe Juvenal nibyo byatumye bagura abakinnyi nka Babuwa Samson , Eric Ngendahimana, Irambona Eric Gisa, Kimenyi Yves, Ngando Omar, Bigirimana Abeddy banongera amasezerano y’abari bahasanzwe kugira ngo ikipe igumane imbaraga zizayifasha mu rugamba.


Related Post