Perezida Donald Trump n’umugore we banduye COVID-19

Richard NSHIMIYIMANA 2024-03-28 06:16:01 Politiki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump yatangaje ko we n’Umugore we Melania Trump, bamenye ko banduye icyorezo cya COVID-19 bakaba batangiye kwishyira mu kato n’urugendo rwo gukira bari kumwe. 


Abinyujije ku rubuga rwa twitter akoresha cyane, muri iki gitondo cyo ku wa Gatanu ni bwo yamenyesheje abamukurikira, agira ati: “Muri iri joro, Madamu Melania Trump na nge twapimwe dusanga twanduye COVID-19 . Turatangira akato n’urugendo rwo gukira  byihuse. Tuzabinyuramo twemye turi kumwe!”

Perezida Trump atangaje ko yanduye nyuma y’uko Umujyanama we  Hope Hicks, agaragayeho icyo cyorezo ari na byo byabaye intandaro yo kumupima n’muryango we, kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Hope Hicks, ubusanzwe yahoraga hafi ya Trump n’umugore we  haba mu biganiro yajyagamo ndetse n’ingendo zose. Ubwo aheruka mu biganiro mpaka na mugenzi we Joe Biden nabwo bari bari kumwe.

Trump yavuze ko yatunguwe no kumva ko Huks yanduye kuko ngo buri gihe aba yambaye agapfukamunwa kandi akaba yubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda.

Hicks ni we muyobozi wa hafi ya Trump utangajwe muri iyi minsi wanduye icyo cyorezo cyageze ku Banyamerika  barenga miriyoni 7.2 kikaba kimaze guhitana abarenga 200,000 muri bo.

Abandi bayobozi bakuru bayanduye kuri ubu bamaze gukira barimo Robert O’Brien Umujyanama mu by’Umutekano ku rwego rw’Igihugu, uretse ko we bivugwa ko atajyaga amarana igihe kinini na Perezida Trump nk’uko bigenda kuri Hicks.

Related Post