"Jay P yansohoye iwe imvura igwa; yanyatse ibihumbi 500". Umuhanzi Rafiki yitabaje RDB

Richard NSHIMIYIMANA 2024-03-29 02:21:01 Imyidagaduro

Hamaze iminsi bimenyekanye ko umuhanzi Rafiki uzwi nka Coga Style ndetse n'uwamutunganyirizaga indirimbo kuva cyera ariwe Producer Jay P batameranye neza kubera indirimbo Rafiki ari kugenda asubiramo atabiherewe uburenganzira na Jay P nkuko abivuga.

Jay P niwe wakoze indirimbo hafi ya zose uyu muhanzi afite

Igikobwa,igikomando,igitwenge n'izindi ni indirimbo zose zakozwe na Producer Jay P. Ibi rero nibyo Jay P agenderaho avuga ko Rafiki ntaburenganzira afite bwo gusubiramo indirimbo n'imwe atabanje kwaka uburenganzira kwa Jay P nk'uwazikoze nkuko Rafiki yabitangarije K&K Show kuri B&B FM-Umwezi kuri iki cyumweru.


Jay P yasabye gukurisha indirimbo ya Rafiki kuri Youtube.

Rafiki yakomeje abwira K&K show ko yagiye kubona abona ubutumwa buturutse kuri YouTube bumubwira ko iyo ndirimbo ye ifite ikibazo. "Mu byukuri nagiye kubona mbona ubutumwa kuri email bumbwira ko indirimbo yanjye ifite ikibazo cyagaragajwe na Jay P ko iyo ndirimbo nasubiyemo ariyo Igikobwa Remix ko ntasabye uburenganzira Jay P kandi igihangano ari icyanjye". Rafiki.


Rafiki yahuye na Jay P ngo bacoce ibibazo ariko asohorwa mu nzu imvura iri kugwa anamwaka ibihumbi 500

Mu kiganiro K&K Show mu kababaro kenshi cyane Rafiki yavuze uburyo yasohowe na Jay P iwe imvura irimo kugwa aramwirukana. "Njyewe nahamagaye Jay P ngo ibi bibazo tubicoce arambwira ngo musange mu rugo njyayo, turaganira mubwira uburyo aho kumfasha ngo nkomeze ntere imbere nk'umuntu twakoranye kuva cyera ahubwo akaba ari kunsubiza inyuma. Yambwiye ko ntaburenganzira mfite bwo gusubiramo indirimbo zose yakoze ntamubwiye maze arambwira ngo mbanze muhe ibihumbi 500 ubundi iki kibazo gikemuke; yahise ansohora aho iwe kandi n'imvura ari nyinshi".Rafiki mu kababaro kenshi.

Ubu ibibazo byose biri muri Federasiyo ishinzwe kurengera abahanzi ndetse Rafiki yanerekeje muri RDB

Rafiki yakomeje abwira K&K Show ko ubu ibibazo bye byose yabyereke muri iyi federasiyo irengera abahanzi ndetse n'ikigo kirengera umutungo kamere w'umuhanzi ndetse hejuru ya byose uyu muhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya Coga Style ari muri RDB kwandikisha ibihangano bye.

Kanda hano wumve ikiganiro cyose

 https://www.youtube.com/watch?v=oSn3BZLsb2Y&feature=youtu.be

Related Post