Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasabye inzego bireba guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana binyuze mu kwihutisha imanza z’abakekwaho icyo cyaha, anifuza ko icyo cyaha cyashyirwa mu byaha bidasaza.
Ni ibikubiye mu butumwa Jeannette Kagame yageneye
Abanyarwanda, mu gihe kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose
kwizihiza;Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa.
Jeannette Kagame watangije ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, yavuze ko impamvu icyaha cyo guhohotera abana kidacika burundu ari uko ababyeyi n’abarezi bagakwiye kurinda abana bari mu babahohotera.
Yagize ati: "Iyo urebye usanga
dutungurwa n’ibyo umuntu yakoze, rimwe na rimwe ubwenge n’imibanire y’abantu
bigatuma tutabyemera cyangwa tutabyiyumvisha. Kumva ko umubyeyi, umuvandimwe
cyangwa umurezi yakoze icyaha cyo guhohotera umwana, wibaza aho tugomba
kugarira ngo turinde umwana bihagije."
Jeannette Kagame yavuze ko icyaha cy’ihohoterwa hari
byinshi cyambaye bituma kihishira, birimo kuba uwahohotewe ashobora kugira
ipfunwe ry’uwo yatabaza, ibirenze ibyo ababonye gikorwa bakaba bagihishira
kubera isano baba bafitanye n’abagikoze cyangwa ubundi bubasha bafite.
Ati: "Ndagira ngo twongere twibaze tuti, iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he, cyane ko atari ikibazo twisangije twenyine mu Rwanda? Ese ko amategeko ahari habura iki? Ese ni ubumenyi buke n’amakuru bidahagije bihabwe umuryango ngo ubashe kwirinda?"
Jeannette Kagame yavuze ko bibabaje kuba ubushakashatsi bwaragaragaje ko 20.5% by’abana baterwa inda baba bari munsi y’imyaka 11, n’ubwo nanone bwerekanye ko hari abana b’abahungu bahohoterwa.
Ni ibyatumye aha umukoro abafatanyabikorwa n’inzego
zose zirebwa n’ihohoterwa rikorerwa abana, abasaba gutekereza ku cyakorwa
kugira ngo kiriya kibazo gikemuke.
Ati: "Dutekereze icyakorwa kugira ngo imanza z’abakekwa
n’abahamijwe iki cyaha zihutishwe, abanyamategeko mu nzego zose baturebere niba
iki cyaha kidakwiye gushyirwa mu byaha bidasaza."
Yabasabye kandi kuba hafi y’abana bahohotewe mu bufasha
babaha, kugira ngo babashe gukira ibikomere.
Ababyeyi n’abarezi bo bahawe umukoro wo kongera
umwanya wo kuganiriza abana, kwihugura bagasobanukirwa imikurire y’umwana n’imihindagurikire
y’umubiri we no kurushaho kubagira incuti.
Ni umukoro wanahawe abagabo.