FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango impinduka ku itangwa rya licences

Richard NSHIMIYIMANA 2024-03-29 06:55:08 Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryashyize hanze gahunda ivuguruwe y’itangwa ry’impushya ryo kwitabira amarushanwa ategurwa nabo, mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/2021.

Mu minsi ishize nibwo iri shyirahamwe ryari ryatangaje ko izi mpushya zizahabwa abanyamuryango baryo ariko bagombye kubashyikiriza ibisabwa basabwe kugira ngo bahite bemererwa gutangira imyitozo ndetse no gusubukura amarushanwa.

Zimwe mu mpinduka zagaragaye, harimo ko Abanyamuryango bose ba Ferwafa bagomba gushyikiriza ubusabe bugaragaza ko bujuje ibisabwa, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bitarenze tariki 19 Ukwakira.

FERWAFA kandi yamenyesheje amakipe ko guhera tariki 16 Ukwakira abakozi bayo bazatangira gusura amakipe bareba niba bujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe guhabwa impushya.

Mu myanzuro yafashwe ivuguruye kandi, irareba abanyamuryango bose yaba amakipe y’ikiciro cya kabiri ndetse n’ikiciro cya mbere mu Rwanda.


Related Post