Shampiyona ya Basketball izatwara Miliyoni 160, igiye gukomereza mu matsinda

Richard NSHIMIYIMANA 2024-03-28 11:08:36 Sports

Biteganijwe ko guhera tariki ya 18 Ukwakira 2020 kugeza tariki 24 Ukwakira 2020, i Kigali hazabera imikino ya nyuma ya shampiyona za Basketball, izakinwa mu buryo bw'amatsinda ku makipe 8 yari aya mbere mu bagabo ndetse n'andi 4 yari imbere muri shampiyona y'abagore, mbere y'uko COVID-19 yaduka muri Werurwe 2020.

Iyi imikino izaba amakipe yose acumbikiwe hamwe mu rwego rwo kurinda abakinnyi kwandura indwara ya C0VID-19, izatwara akayabo ka Miliyoni 160 z' amafaranga y' u Rwanda (160.000.000 FRW).

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, muri Kigali Arena habereye Tombola yagaragaje uko amakipe azahurira mu matsinda, bakina iyi mikino ya nyuma, izashyira akadomo kuri shampiyona za BK Basketball National League y'umwaka wa 2020.

Uko Tombola yagenze

Abagabo:

Itsinda rya mbere
REG BBC
RP- IPRC Kigali
RP - IPRC Musanze
UGB BBC

Itsinda rya kabiri
 APR BBC
 Espoir BBC
 Patriots BBC
 RP - IPRC Huye

Abagore:
RP - IPRC Huye
The Hoops
Ubumwe BBC
APR W BBC

Muri shampiyona y'abagore, amakipe ane ya mbere azahura (Round robin) hakorwe urutonde rw’uko bazaba bakurikirana, babone gutangira imikino ya ½ cy’irangiza n’umukino wa nyuma (Final).

Muri shampiyona y'abagabo, buri makipe abiri azitwara neza mu itsinda, azazamukira guhatana n'ayo mu rindi tsinda mu mikino ya 1/2 cy'irangiza, ari naho hazava amakipe abiri azahurira ku mikino ya nyuma (Finals).

Nshuti Thierry ushinzwe iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali yavuze ko Banki ya Kigali izakora ibishoboka ngo amakipe abeho neza, aho bazongera Miliyoni 130 z'amanyarwanda ku zindi 135 zari zisanzwe zitangwa, kugira ngo irushanwa rizakinwe rinoze.

Biteganijwe ko amakipe azinjira mu mwiherero kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, aho yose agomba kuba muri Hotel La Palisse i Nyamata mu Bugesera, abakinnyi bakazajya bahava bajya i Kigali, ahazabera imikino.



Related Post