Hirya no hino mu gihugu hakorera abatwara abantu bakoresheje ikinyabiziga cya moto ni abazwi nk’abamotali, aba bamotali bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba bishyura icyangombwa cya moto ( Autorisation) ariko bakamara igihe bataragihabwa. Bakavuga ko bitumwa bahanwa na Police kandi baracyishyuye ndetse binatuma batajya mu duce dutandukanye.
“Mu gihe rero SMS yatinze kuza, autorisation ntayo wabona njyewe byambayeho, njyewe narishyuye mu kwa 3 kugeza nanubu sindayibona .”
“Autorisation urayishyura ibihumbi makumyabiri bakakoherereza message ugategereza autorisaton ko isohoka ugaheba maze Police igatangira kugufata.” Aba ni abamotali bakorera mu Karere ka Huye.
Kuri iki kibazo ariko urwego rw’igihugu ngenzura mikorere RURA ruvuga ko abamotali batekereza ko bitinda ariko ko burya kenshi aribo baba barabikoze. Bakabasaba kuvuga ibibazo mu gihe bahuye nabyo.
“Ikibazo dukunze kugira hari igihe uwagiye ku irembo urimo muri system y’irembo hari igihe aba yarakoresheje telephone yindi umumotali nawe akoresha indi. Umumotali usaba ibyangombwa ntamenye ko Code yagiye kuri numero iri muri system y’Irembo. Icya kabiri hari n’igihe uwo mumotali yisabiye, iyo code yaza ntayimenye cyangwa akayisiba atabizi; noneho agakomeza agategereza yibwira ko atabonye icyangombwa kandi ibintu byaratunganye cyera; ariko nugize ikibazo niyo mpamvu numero yacu twazitanze arahamagara tukamufasha."
Ubu mu Rwanda abamotali bemewe n’amategeko bafite amakaritya y’akazi banditse no mu bitabo by’amakoperative babarirwa mu bihumbi 45 aho bahuriye mu makoperative 195.