Abamotali barinubira ko bishyura ibyangombwa ntibabibonere igihe bikabaviramo guhanwa

Richard NSHIMIYIMANA 2024-03-28 13:03:57 Politiki

Hirya no hino mu gihugu hakorera abatwara abantu bakoresheje ikinyabiziga cya moto ni abazwi nk’abamotali, aba bamotali bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba bishyura icyangombwa cya moto ( Autorisation) ariko bakamara igihe bataragihabwa. Bakavuga ko bitumwa bahanwa na Police kandi baracyishyuye ndetse binatuma batajya mu duce dutandukanye.

 

“Mu gihe rero SMS yatinze kuza, autorisation ntayo wabona njyewe byambayeho, njyewe narishyuye mu kwa 3 kugeza nanubu sindayibona .”

“Autorisation urayishyura ibihumbi makumyabiri bakakoherereza message ugategereza autorisaton ko isohoka ugaheba maze Police igatangira kugufata.” Aba ni abamotali bakorera mu Karere ka Huye. 

Kuri iki kibazo ariko urwego rw’igihugu ngenzura mikorere RURA ruvuga ko abamotali batekereza ko bitinda ariko ko burya kenshi aribo baba barabikoze. Bakabasaba kuvuga ibibazo mu gihe bahuye nabyo.

“Ikibazo dukunze kugira hari igihe uwagiye ku irembo urimo muri system y’irembo hari igihe aba yarakoresheje telephone yindi umumotali nawe akoresha indi. Umumotali usaba ibyangombwa ntamenye ko Code yagiye kuri numero iri muri system y’Irembo. Icya kabiri hari n’igihe uwo mumotali yisabiye, iyo code yaza ntayimenye cyangwa akayisiba atabizi; noneho agakomeza agategereza yibwira ko atabonye icyangombwa kandi ibintu byaratunganye cyera; ariko nugize ikibazo niyo mpamvu numero yacu twazitanze arahamagara tukamufasha."

 

Tony Kuramba umuyobozi w’urwego ngenzura mikorere RURA

"Icyo tubasaba ni ugufata neza izi Code, ariko n’uyitaye aduhamagareaduhe plaque ya moto ye tumufashe mu bundi buryo." Tony Kuramba umuyobozi w’urwego ngenzura mikorere RURA

Ubu mu Rwanda abamotali bemewe n’amategeko bafite amakaritya y’akazi banditse no mu bitabo  by’amakoperative babarirwa mu bihumbi 45 aho bahuriye mu makoperative 195.

 

Related Post