Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB, kivuga ko ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka “Made in Rwanda” biba byizewe cyane ko baba barabigenzuye. Bagasaba abaturage kubyizera, gusa bakanatanga amakuru aho babonye idafite ubwo buziranenge.
Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavuga ko batagura bimwe muri
ibi bikoresho ngo igiciro cyabyo kiba kiri hejuru kandi ko bitaramba.
Kuva mu Mwaka wa 2015 Leta y'u Rwanda yatangije
ubukangurambaga bugamije guteza imbere
ibikorerwa mu Rwanda na Politiki zihamye
z'ubuziranenge bwabyo kugira ngo bigire
agaciro ku masoko yo mu Rwanda n'ayo hanze. Ibi byafashije igihugu kugabanya
icyuho cy'iri hagati y'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n'ibyoherezwa yo.
Iyi gahunda igamije kongerera ubwiza ibikorerwa mu Rwanda kugira
ngo bibashe guhangana n’ibindi ku isoko haba imbere mu gihugu ndetse no ku
rwego mpuzamahanga izwi nka Made in Rwanda, yakiriwe n’abanyarwanda ku buryo
butandukanye.
Bamwe mu baturage bavuga hari ubwo bahitamo kugura ibikoresho
bikorerwa hanze aho kugura ibikorerwa mu Rwanda kuko ngo ibyo mu Rwanda biba
bihenze kandi ntibinagire uburambe.
Kuri iki kibazo ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB,
kivuga ko ibikorerwa mu Rwanda byizewe kuko babigenzura kandi bakabiha
ibyangombwa. Agasaba abaturage kubikunda gusa bagatunga agatoki aho bigaragaye
ko ibyo bakora ntabuziranenge. Kwizera Simeo, ni umuvugizi w’ikigo cy’igihugu
gitsura ubuziranenge.
Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ni gahunda ya Leta y’u
Rwanda yashyizweho hagamijwe kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu cyohereza
mu mahanga n’ibyo gitumizayo. Iyi gahunda kandi igamije kongerera ubwiza
ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibashe guhangana n’ibindi ku isoko haba imbere
mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Muri gahunda y’igihugu igamije iterambere NST1, mu rwego rwo
guteza imbere inganda nyarwanda hitezwe kuzamura ubukungu bw’igihugu, u Rwanda
rufite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bigire uruhare
mu kongera ibyoherezwa hanze ku gipimo cya 17% buri mwaka.