RBC iragira inama ababyeyi uko imfashabere itangwa ku mwana

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-19 04:27:34 Politiki

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, kigira inama ababyeyi uko imfashabere itangwa ku mwana, kandi ko bitagombera  kuba ufite ibya mirenge kugira ngo uhe umwana imfashabere. 

Ni mu gihe bamwe mu babyeyi basaba ubujyanama ku mfashabere zikwiye ku mwana, ku gira ngo barusheho kubisobanukirwa bibafashe kurushaho kwita ku bana babo.

Iyo uganiriye na bamwe mu babyeyi bakubwira ko n’ubwo bakora uko bashoboye kose ngo bite ku bana babo, ariko hari bimwe mu byo batarasobanukirwa mu buryo buhagije. Aha baravuga ibyo bazi ku mfashabere ku bana bato, ndetse bagasaba ubujyanama ku mfashabere zikwiye ku mwana.

Innocent Maniraho, ni inzobere mu by’imirire."Ubusanzwe umwana agomba konka nibura kugeza ku myaka ibiri y’amavuko". Gusa yongeraho ko ababyeyi bagomba no guha umwana imfashabere igihe agize amezi atandatu, kuko ibere riba ritakimuhaza, kabone n’ubwo yaba abona amashereka menshi ndetse ko aba atakibonamo intungamubiri zihagije.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kigira inama ababyeyi uko imfashabere itangwa ku mwana, kandi ko bitagombera  kuba ufite ibya mirenge, ko ahubwo bagomba kwita ku ntungamubiri ziri mu byo bagaburira umwana. Dusingize Clemance, ashinzwe gahunda z’ubukangurambaga bugamije kurinda imirire mibi n’igwingira mu bana muri RBC.


Zimwe mu mfashabere umwana atangira guhabwa zirimo igikoma gifashe, imbuto, imboga n’ibindi.

Hari bimwe mubizakwereka ko umwana afite Ubushake n’ubushobozi bwo kuba yashobora guhabwa imfashabere. Muri byo harimo kuba (1)afite ubushobozi bwo gusunika ibiryo abimira aho kubisohora azana ururimi hanze (2) nuko azaba agira uruhare muri icyo gikorwa, azana umunwa imbere abonye uzamuye akahiko, kandi akabasha kubumbura umunwa neza (3)kuba abasha kwicara ariko umufashije (4)kuba umutwe ni josi bikomeye (5) kuba yonswa incuro zirenga cyangwa zigeze kw’icumi  mu masaha 24. Nyuma yo kubona ko umwana yujuje ibi byose umwana wamutangiza imfasha bere.

Inkuru ya Ahishakiye Emmanuel

Related Post