Mu Ntara y’I burasirazuba abakorera mu Gakiriro kubatswe iruhande rw'umujyi wa Nyagatare baravuga ko ibikoresho byabo birimo imashini zamaze gushya abandi bakaba barishyuye amafaranga kugirango bagakoreremo ariko ubu ngo bara korera hanze yako ahatubatswe, ibyo byose bavuga ko byatewe na Koperative yeguriwe kubaka aka Gakiriro ariko ngo ikaba itarakarangije.
Hashize umwaka aka gakiriro gatangiye gukorerwamo gusa abagakoreramo binubira
yuko imyubakire yako itashojwe. nakababaro kenshi abatangiye kugerwaho nizo ngaruka
zirimo gushya kw’imashini esheshatu bitewe namazi anyura ahatubatswe agateza
ibibazo by’umuriro barasaba kurenganurwa .
kurundi ruhande kandi hari Abavugako bahawe amakuru yuko akagakiriro kuzuye bazakugakoremo ariko magingo ibikoresho byabo birikunyagirirwa hanze kandi baratanze ubukode bwaho bakorera .
kuruhande rwa koperative yitwa Nyagatare Imvestement
Co-operative yubatse akagakiriro abayihagarariye bo batangazako icyateye ibi bibazo
by’imyubakire itanoze ariko ibyo bakoze bagendeye kugishushanyo bahawe
n’akarere ka Nyagatare,
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian ahamya ko harigahunda yo kongera inyubako zaka agakiriro murwego rwo kugakorera amavugurura anoze
Mbere yuko aka Gakiriro kubakwa
byaribiteganyijweko kazubakwa n’akarere ka Nyagatare gusa urugaga rw’abikorera (PSF) rubinyujije
muri koperative Nyagatare Imvestement baje kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo
kukubaka akarere nako ntikazuyaza
kabegurira ibyo bikorwa doreko N’ikibanza aka gakiriro kubatsemo cyatanzwe n’akarere
imirimo yose yo ku kubaka yatwaye arenga
miliyoni ijana na milongo itanu z’amanyarwanda