NYAGATARE BARIBAZA IMPAMVU BAKUWE MU MAFAMU YABO

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-19 13:10:31 Politiki

Mu ntara y'iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare hari abaturage banenga ubuyobozi bw'ibanze bwabakuye mu mafamu aho bari batuye nyamara mu kubazana mu midugudu ntibabahe ibyangombwa byaho. 

Ni imiryango 186  ituye mu mudugudu wa  Rwabiharamba mu murenge wa karangazi mu Karere ka Nyagatare  ivuga ko itazi uko yagenjwe ngo ituzwe ahantu  ikuwe iruhande rw'inka , nyamara ntihabwe ibyangombwa byo gutura ibi ngo bituma idashobora kuba yahabwa serivise zirimo nk'umuririro w'amashanyarazi no gukurura amazi ikindi kandi ntawizeyeko arahe igihe nta cyangombwa cyaho afite. 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa karangazi Ndamajye Andrew avuga ko muri aba bashaka ibyangombwa harimo n'abataratujwe na leta bizasaba ko babanza kwishyura amafaaranga ibihumbi 200,000 kugira ngo babibone mu gihe abatujwe na leta bo nta kiguzi basabwa. 

Related Post