Mu ntara y'iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare hari abaturage banenga ubuyobozi bw'ibanze bwabakuye mu mafamu aho bari batuye nyamara mu kubazana mu midugudu ntibabahe ibyangombwa byaho.
Ni imiryango 186 ituye mu mudugudu wa Rwabiharamba mu murenge wa karangazi mu Karere ka Nyagatare ivuga ko itazi uko yagenjwe ngo ituzwe ahantu ikuwe iruhande rw'inka , nyamara ntihabwe ibyangombwa byo gutura ibi ngo bituma idashobora kuba yahabwa serivise zirimo nk'umuririro w'amashanyarazi no gukurura amazi ikindi kandi ntawizeyeko arahe igihe nta cyangombwa cyaho afite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa
karangazi Ndamajye Andrew avuga ko muri aba bashaka ibyangombwa harimo
n'abataratujwe na leta bizasaba ko babanza kwishyura amafaaranga ibihumbi
200,000 kugira ngo babibone mu gihe abatujwe na leta bo nta kiguzi basabwa.