Mu Ntara y'iburasirazuba Abahinzi bo mu bishanga bihingwamo,babwiye abadepite ko ntako abahinzi batagira ngo biteze imbere ariko ngo imashini zihinga ni ikibazo kandi utazifite ntiyahinga nkuko bisabwa.
N'abahinzi bo mu Ntara y’iburasirazuba bavuga ko bakanguriwe n'ubuyobozi guhuza ubutaka ngo bahinge neza ndetse ngo byabahaye umusaruro gusa ngo iyo witegereje usanga ibyo bashora mu buhinzi biri hejuru cyane, mu gihe bagura imashini hatagiyeho nkunganire ,ngo bahomba kandi ntawahinga zidahari. Abavuga ibi nabo muri koperative kopororika ihinga umuceri mu cyanya cy’umuvumba mu karere ka Nyagatare.
Ibibibazo ni bimwe mubyo abahinzi bagaragarije itsinda ry'abadepite ubwo ryabasuraga ,Visi Prezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite ushinzwe imari n’abakozi H.O.N Sheikh Musa Faziri Harerimana we avugako bikwiye ko abahinzi bajya muri za banki bakaka inguzanyo bakagura imashini bakeneye.
Itsinda ry'Abadepite ubu rikomeje uruzinduko
mu karere ka Nyagatare kurebera hamwe ibikorwa byiterambere, ni mugihe kandi
abaturage basabako uretse gusura ibyagenze neza abadepite bajya banasura
ibitarakozwe neza nk'abasenyewe ibyabo ni'korwa ry'imihanda ntibishyurwe n'ahandi
hari ibibibazo.