RIB YIHANANGIRIJE ABAHISHIRA ICYAHA CYO GUSAMBANYA ABANA

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-19 00:09:58 Politiki

Bamwe mu batuye mu ntara y'uburasirazuba bagaragaza ko kimwe mu bikomeje gutiza umurindi icyaha cyo gusambanya abana ari umuco wo guhishira ukigaragara muri imwe mu miryango y'abahohotewe, ndetse no muri bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze. ubwo muri ntara  hatangirizwaga ku rwego rw'igihugu ubukangurambaga bugamije gukumira icyaha, Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwavuze ko rutazihanganira umuntu wese uhishira iki cyaha cyo gusambanya abana, kabone nubwo yaba ari umuyobozi.

Imibare yo mu gihe cya vuba igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2019, mu Karere ka Nyagatare hasambanyijwe abana barenga 1600.  abatuye aka karere bagaragaza ko guhishira abakora ayamahano arikimwe mubyongera iyimibare,uretse ibi kandi bagaragarije RIB  KO ubuyobozi bwo munzego zibanze bukingira ikibaba abanyabyaha muri rusange

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB narwo ruvuga ko umuco wo guhishira atari umwihariko w’Akarere ka Nyagatare gusa, kuko ari n’imbogamizi ikibangamiye gahunda yo guhashya icyaha cyo gusambanya abana hirya no hino mu gihugu.  Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, avuga ko umuntu wese uhishira iki cyaha atazihanganirwa.

Kuva mu kwezi kwa Karindwi k’umwaka w’2019, RIB imaze kwakira ibirego bigera ku 1450 by’abasambanyije abana mu Ntara y’Uburasirazuba. Ni imibare uru rwego ruvuga ko ari mike hagereranijwe n’umubare w’abana basambanyijwe ari nayo mpmavu ikangurira buri wese kwirinda guhisha amakuru y’abahohotewe.

Uretse icyaha cyo gusambanya abana, RIB inavuga ko hari n’ibyaha bibera mu miryango nk’ihohoterwa rishingiye ku mutungo ariko bigahishirwa, nyuma hakagaragara ingaruka zabyo zirimo kwicana kw’abagize umuryango cyangwa kwiyahura. Indi mpamvu ikomeye y’ubu bukangurambaga buzamara iminsi itatu mu Karere ka Nyagatare nyuma bukazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu, ni ukwegera abaturage kugira ngo bagagarize RIB bene ibi bibazo byihereranwa n’abagize umuryango cyangwa bigahishirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, hagamijwe kubishakira ibisubizo

Related Post