Mu gihe kwiyahura bimaze kuba ikibazo gihangayikishije isi muri rusange, abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko umuntu atagakwiye kwihererana ibimugoye kuko aribyo biganisha ku kwiyambura ubuzima.
Mu bihe
bitandukanye hagiye havugwa inkuru z’abantu bimanitse mu kagozi, kwiroha mu
modoka, kwirasa bakiyaka ubuzima. Bamwe mu baturage bavuga impamvu zitandukanye
zatuma umuntu yafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima, ndetse bakanagaragaza ko
hari n’icyo babona cyakorwa kugira ngo icyo kibazo cyo kwiyahura kiranduke.
Kuri iki kibazo cyo
kwiyahura, Prof SEZIBERA Vincent, ni umwarimu muri kaminuza, akaba n’umuhanga
mu mitekerereze ya muntu, avuga ko kwiyahura Atari umwanzuro nyir’ubwite
ahutiraho, ko ahubwo aba yarabiteguye igihe kirekire.
....akomeza
avuga ko icyakorwa ko ar’uko umuntu ufite ibibazo bimugoye, yazajya abigaragaza kugira ngo agirwe inama,
kuko iyo ubyihereranye aribyo biganisha ku kwiyambura ubuzima.
Raporo y’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ya 2017 igaragaza ko abanyarwanda 425
516 bangana na 3.8% aribo bahuye n’ibibazo byo kugira agahinda kenshi.
Abagera ku 76 205
baterwa agahinda n’ibibazo by’ubuzima bikomoka ku ndwara zabaye akarande kuri
bo.
Mu bihugu byateye imbere usanga abiyahura cyane ari urubyiruko kubera kubura
icyerekezo cy’ubuzima.
Nibura buri masegonda 40, umuntu ariyahura ku isi. Bivuze ko ubwo mu munsi umwe, abantu 2160 ku isi bapfa bazize kwiyahura, ni mu gihe mu mwaka abantu ibihumbi 800 biyahura ku isi. Igipimo cy’abantu biyahura kandi kirushaho kuzamuka, ibi bikaba bihangayikishije isi yose.