Mu matora y'ishyirahamwe ry'umupira w'intoki FERWABA yabaye kuri uyu wa gatandatu; asize Mugwiza Désiré wayoboye iri shyirahamwe mu myaka 8 ishize n'ubundi ariwe wongeye kugirirwa ikizere cyo kongera kuriyobora mu guhe cy'imyaka 4 iri imbere kuko yatowe 100% by'amajwi.
Mugwiza Désiré yatorewe kongera kuyobora FERWABA
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo, hongeye gutorwa Mugwaneza Pascale
Nyirishema Richard yongeye kuba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa.
Muhongerwa Alice yabaye umubitsi
Munana Aimé aba umujyanama mu mategeko
Umujyanama mu bya tekinike hatsinze Habimana Claudette
Komite yatowe