Breaking News: Robertinho amaze gutandukana na Gor mahia

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-19 10:24:31 Sports

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya imaze gutandukana n'umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho uzwi cyane mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports wayitoje akayigeza muri 1/4 cya Caf Confederation Cup. Iyi kipe itandukanye n'uyu mutoza kubera ko basanze nta byangombwa afite byo gutoza mu mikino nyafurika kandi noneho ari n'umunyamahanga anahembwa byinshi.

Iyi kipe ikaba yahisemo kwishakira umunyagihugu kandi ufite ibyangombwa. Mubo bari kumvikana ni uwitwa Sammy Pamzo Omollo watoje Posta Rangers ndetse akaba ari n'umusesenguzi kuri kuri radio ikomeye muri Kenya yitwa Radio Jambo FM.

Related Post