Medie Kagere yashimwe cyane n'umuyobozi wa Simba. Yavuze ku masezerano ye.

Richard NSHIMIYIMANA 2024-04-26 03:18:45 Sports

Rutahizamu w'umunyarwanda Medie Kagere ukinira ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania yashimwe cyane n'umuyobozi w'ikipe ye akinira ya Simba ariwe Barbara Gonzalez.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM-Umwezi kuri Micro ya Uwimana Clarisse ubwo bahuriraga mu gihugu cya Morocco; Barbara yabajijwe ku mukinnyi Kagere Medie uko ameze muri Simba SC maze uyu muyobozi amusubiza mu magambo ashimira cyane uyu rutahizamu utazirwa MK14.

"Medie Kagere ni umukinnyi mwiza cyane wumva, yarize ikindi agira imyitwarire myiza iri hejuru, iyo bari mu biruhuko ndamuhamagara nkumva ari mu myitozo; ni umukinnyi iteka urya ibiryo bitamubangamira mu myitozo ku buryo ata imbaraga z'ikibuga. Twishimira kuba turi kumwe nawe cyane muri iyi minsi kandi turifuza ko twakomezanya"


Kagere Medie ushimwa cyane n'umuyobozi wa SIMBA SC

Clarisdse amubajije ku masezerano ya Medie azasozwa mu kwezi kwa 6 uyu mwaka; Barbara yagize ati:"Amasezerano ya Meddie ararangira mu kwezi kwa 6 ariko turi mu biganiro kandi turizera ko rwose tuzagera ku byiza; gusa ubu sinabitangaza kuko sinanjye ubitangaza ariko muzabibona ku mbuga nkoranyambaga zacu".

Barbara Gonzalez umuyobozi wa Simba Sc

"Turifuza ko twagumana ariko nawe niba abyifuza" Barbara Gonzalez umuyobozi wa SIMBA SC.

Related Post