RGB yamaze guhagarika komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports

Richard NSHIMIYIMANA 2024-03-18 22:24:19 Sports

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020 nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe imiyborere RGB rwamaze gutangaza ko rwahagaritse komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports nyuma yo gusanga ibyo rwayisabye itarabikoze ahubwo ibintu bigakomeza kuba bibi.

Dr Usta Kayitesi umuyobozi wa RGB yatangaje ko tariki 14 Gicurasi bakiriye ibaruwa ya Ngarambe Charles avuga ko ari we muyobozi w’umuryango wa Rayon Sports aho ngo yababwiye ko mu minsi ya vuba bazabona abantu biyitirira iyi kipe. Aha, ngo nyuma y’iminsi itanu ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Sadate Munyakazi na bwo bwahise bwandikira uru rwego bwerekana ko ari bwo bwemewe.

RGB ivuga ko Rayon Sports kuri ubu ifite amadeni arenga miliyoni 800 arimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Munyakazi Sadate aho kuri compte zose za Rayon Sports zose kuri ubu hariho ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Imyanzuro yafashwe muri make n’iyi ikurikira:

1.RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano;

2.Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

3.Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.

4.Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze taliki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha

5.Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango


Related Post