Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi Manzi Thierry ntari mu bakinnyi 23 bahamagawe bazakina na Cameron mu mukino wa nyuma wo gushaka itike yo gukina imikino y'igikombe cya Africa kizabera mu gihugu cya Cameron. Ibi byatewe n'amakarita abiri afite y'imihondo bituma atazagaragara kuri uyu mukino.
Uyu mukino uteganyijwe kuzakinwa taliki ya 30/03/2021 ukazabera muri Cameron.